Iyi mbumbanyigisho irasobanura ubumenyi n’ubushobozi bukenewe kugira ngo uwiga abashe gukoresha neza Ikinyarwanda atoza abandi ku ngingo zinyuranye.

Nyuma y’iri somo, uwiga azaba ashobora gukoresha ubuvanganzo nyarwanda ashyikirana n’abandi, gukoresha Ikinyarwanda kiboneye atoza abandi kugendana n’ikerekezo k’Igihugu no gukoresha Ikinyarwanda kinoze yitoza inshingano zinyuranye z’ubuyobozi.

Imbumbe ya 1: Gukoresha ubuvanganzo gakondo nyabami mu gushyikirana n’abandi

1.1. Gusobanura neza ubuvanganzo nyarwanda hashingiwe ku ngeri zabwo

1.2. Gusesengura neza ubuvanganzo gakondo nyabami hashingiwe ku turango twabwo

1.3. Gukoresha neza ubuvanganzo gakondo nyabami hashingiwe ku ikeshamvugo ribugaragaramo

Imbumbe ya 2: Gukoresha Ikinyarwanda kiboneye uwiga atoza abandi kugendana n’ikerekezo k’Igihugu

2.1.Gusobanura neza ubugêni bwo gutoza hakurikijwe umurongo w’inyoborabatoza

2.2. Kugaragaza insanganyamatsiko zatozwaho hashingiwe kuri gahunda za Leta

2.3. Gukoresha neza ikibonezamvugo mu mitoreze hashingiwe ku moko y’amagambo

Imbumbe ya 3: Gukoresha Ikinyarwanda kinoze mu kwitoza inshingano zinyuranye    z’ubuyobozi

3.1. Kwandika neza inyandiko zo mu buyobozi hubahirizwa uturango twa buri nyandiko

3.2. Gutegura neza ijambo ry’ubuyobozi hakurikizwa inyobozi za buri bwoko bw’ijambo

3.3. Kumurika neza imiteguro itandukanye hakurikiza ubugêni bwo kumurika

Uburyo bw’isuzumabumenyi

§  Hazakorwa isuzumabumenyi nyuma ya buri mbumbe. Umunyeshuri afatwa nk’uwatsinze imbumbe igihe yagize 70% muri iyo mbumbe

§  Ikizaminini kizaba kigize 50% by’amanota agize imbumbanyigisho yose

§  Nta munyeshuri wemerewe gukora isuzumabumyi cyangwa ikizamini ataritabiriye ishuri kukigero cya 80%.