Iyi mbumbanyigisho irasobanura ubumenyi n’ubushobozi bukenewe kugira ngo uwigishwa abashe gukoresha neza Ikinyarwanda mu bukangurambaga butandukanye.

Nyuma y’iri somo, uwiga azaba ashobora: gukoresha ubuvanganzo bw’abana atanga uburere bukwiye ku bana bato, gukoresha Ikinyarwanda cy’Umukangurambaga mu bugeni bw’iyamamaza no gukoresha Ikinyarwanda kiboneye akora ubukangurambaga ku ngingo zitandukanye.