Muri iyi mbumbanyigisho,turasobanura ubumenyi n'ubushobozi bukenewe kugira ngo uwiga abashe gukoresha neza Ikinyarwanda mu bukangurambaga butandukanye.Nyuma y'iri somo,uwiga azaba ashobora gukoresha ubuvanganzo bw'abana,gukoresha Ikinyarwanda cy'umukangurambaga mu bugeni bw'iyamamaza no gukoresha Ikinyarwanda kiboneye mu bukangurambaga ku ngingo zinyuranye.