Enrolment options
INTEGO NYAMUKURU
Iyi mbumbanyigisho irasobanura ubumenyi n’ubushobozi bukenewe kugira ngo umwigishwa ashobore:
· Gukoresha ikinyarwanda cy'umukangurambaga mu kumva, kuvuga, gusoma no kwandika, mu bikorwa bijyanye n’umwuga we.
· Gukoresha ubuvanganzo nyandiko mu gushyikirana n’abandi abagezaho ibitekerezo bye kandi agaragaza uko yakira ibyabo.
· Kugaragaza imyumvire n’imyifatire ikwiye agenda avoma mu myandiko, inkurushusho n’ikinamico binyuranye.
· Kugereranya ingeri zinyuranye z’ubuvanganzo nyarwanda.
· Guhanga no kumurika mu rurimi rw’ikinyarwanda afatiye ku ngeri zinyuranye z’imyandiko.
· Gukoresha neza ibinyazina bitandukanye.
· Kwandika neza amazina bwite anyuranye.
· Gukora ubukangurambaga ku bibazo binyuranye bihangayikishije umuryango nyarwanda.