Enrolment options

Course image IKINYARWANDA CY'UMUTOZA 2024-2025
Automotive Resources

Iyi mbumbanyigisho yigwa mu mwaka wa Gatatu, yitwa "Iinyarwanda cy'umutoza". 

Intego nyamukuru

Iyi mbumbanyigisho irasobanura ubumenyi n’ubushobozi bukenewe mu Kinyarwanda kugira ngo umutoza ashobore:

· Gukoresha Ikinyarwanda cy’umutoza mu kumva, kuvuga, gusoma no kwandika, mu bikorwa bijyanye n’umwuga we.

· Gukoresha ubuvanganzo nyemvugo n’ubuvanganzo nyandiko mu gushyikirana n’abandi abagezaho ibitekerezo bye kandi agaragaza uko yakira ibyabo.

· Kugaragaza imyumvire n’imyifatire ikwiye agenda avoma mu buvanganzo nyemvugo n’ubuvanganzo nyandiko binyuranye.

· Kugereranya ingeri zinyuranye z’ubuvanganzo nyarwanda.

· Guhanga no kumurika mu rurimi rw’Ikinyarwanda afatiye ku ngeri zinyuranye z’imyandiko.

· Gusobanura imiterere n’imikoreshereze by’inshinga.

· Gukoresha ubutinde n’amasaku mu nyandiko y’Ikinyarwanda.

· Gutoza abandi imiyoborere myiza na gahunda yo kwigira.

· Gukora ubukangurambaga ku bibazo binyuranye bihangayikishije umuryango nyarwanda.

IBIKUBIYE MU MBUMBANYIGISHO

Imbumbe ya 1: Gukoresha ubuvanganzo gakondo nyabami ashyikirana n’abandi no gusobanura imiterere n’imikoreshereze by’inshinga.

1.1. Gukoresha Ikinyarwanda kiboneye agaragaza ko yumva ubuvanganzo gakondo nyabami abinyujije mu ngiro zinyuranye.

1.2. Gutondagura ubuvanganzo gakondo nyabami yubahiriza uturango twa buri ngeri.

1.3. Gusesengura agaragaza ikeshamvugo n’insanganyamatsiko by’ubuvanganzo gakondo nyabami.

1.4. Gusobanura imiterere n’imikoreshereze by’inshinga.

Imbumbe ya 2:  Gukoresha ubuvanganzo bw’ikinamico no kugaragaza ubutinde n’imiterere y’amasaku mu nyandiko y’Ikinyarwanda.

2.1. Gukoresha Ikinyarwanda kiboneye agaragaza ko yumva ubuvanganzo bw’ikinamico mu ngiro zitandukanye.

2.2. Guhimba no gukina ikinamico mu ruhame ahuza imvugo n’ingiro.

2.3. Kugaragaza ubutinde n’amasaku mu nyandiko y’Ikinyarwanda.

Imbumbe ya 3: Gukoresha ubuvanganzo bw’inkuru no gusobanura imimaro y’amagambo mu nteruro.

3.1. Gukoresha Ikinyarwanda kiboneye agaragaza ko yumva ubuvanganzo bw’inkuru abinyujije mu ngiro zitandukanye.

 3.2 Gusubiza neza ibibazo mu mvugo iboneye ku buvanganzo bw’inkuru.

3.3. Kugaragaza imimaro y’amagambo anyuranye mu nteruro.

Imbumbe ya 4. Gukoresha Ikinyarwanda kiboneye agaragaza agaciro ka gahunda ya Ndi Umunyarwanda no gukoresha ibihe bikuru by’inshinga.

4.1 Kugaragaza ko yumva ikiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda abinyujije mu ngiro zitandukanye.

4.2 Gutegura no gutambutsa imbwirwaruhame kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda yubahiriza utwatuzo n’isesekaza.

 4.3. Gukoresha ibihe bikuru by’inshinga.

Imbumbe ya 5. Gukoresha Ikinyarwanda kiboneye mu nyandiko z’inama iz’akazi, no gutoza abandi imiyoborere myiza na gahunda zo kwigira.

5.1 Kugaragaza mu ngiro zinyuranye ko yumva imitegurirwe n’imigendekere y’inama;

5.2 Kugaragaza mu ngiro zinyuranye ko yumva imitegurirwe n’isesengura ry’amabaruwa anyuranye;

5.3 Kugaragaza mu ngiro zinyuranye ko yumva imitegurirwe, imyandikire n’imurika ry’umwirondoro;

 5.4 Gutegura no kumurika inyandiko ntekerezo ku miyoborere myiza na gahunda zo kwigira.

Guests cannot access this course. Please log in.